MumahangaUbuvugiziUtuntu nutundi

Bafashe icyemezo cyo kwiyahura kubera gutotezwa

Abasore babiri b’abatinganyi bo mu gihugu cya Armenia bimfashe amafoto bari gusomana barangije bayashyira ku karubanda. Nyuma yuko bayishyize hanze bakanayiherekesha amagambo agaragaza itotezwa bakorerwa n’abantu babana muri sosiyete, bahise bafata icyemezo cyo kwiyahura.

Uku kwiyahura kw’aba basore byatumye itsinda ry’abatinganyi muri iki gihugu ritangaza ko abasore bajyaga bahuza ibitsina nk’abatinganyi biyahuye ubwo basimbukaga ku kiraro cyo muri Alubaniya nyuma yo gusomana bwa nyuma bakaba basize bavuze ko bari barambiwe itotezwa bakorerwaga n’abantu babaziza ko ari abatinganyi.

Ikinyamakuru cya dailymail dukesha iyi nkuru gitangaza ko Tigran na Arsen aribo biyahuye bakaba barasize batanze ubutumwa kuri instagram bavuga ko bari barambiwe itotezwa bakorerwaga .

Ubutumwa basize bwagiraga buti:”Iherezo ryiza ibyemezo byo kubereka amafoto n’intambwe zacu zikurikira twafashe twembi”.

Umuryango Pink Armenia uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko aba bombi bahise basimbuka ikiraro cya Davtashen muri Yarevan umurwa mukuru w’iki gihugu.

Ibitangazamakuru byaho bivuga ko ababyeyi b’aba basore bari mu barwanyije umubano w’aba basore bombi kandi bivugwa ko Arsen yaba yari yarahunze urugo rw’iwabo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Armenia witwa Pink Arumeniya wagize uti:” Aba basore bari bagifite imyaka myinshi y’ubuzima imbere yabo ariko kubera gutotezwa bateye intambwe ibabaje yo kwiyahura.

Ibi bintu bibabaje byongeye kwerekana ko abantu bakora ubutinganyi muri Armenia badafite umutekano kandi ko badashyigikiwe na sosiyeti cyangwa leta.

Bahisemo kwiyahura, nyuma yo kurambirwa gutotezwa n’abantu

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button