Imyidagaduro

2022: Umwaka w’uburumbuke ku banyamakuru, Abdul Nyirimana yakoze ubukwe

Mu bukwe bwari bubereye ijisho, umunyamakuru Abdul Nyirimana yakoze ubukwe bwanejeje abatari bake.

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022. Bwabereye mu karere ka Kamonyi ahazwi nk’i Musambira ku Manzi Spectrum Center.

Abdul Nyirimana na Uwamariya Francine Fadia nyuma y’imihango yo gusaba basezeraniye mu idini ya Islam Abdul asanzwe asengeramo.

Bimwe mu byamamare byagaragaye muri ibi birori birimo abanyamakuru bazwi hano mu Rwanda nka Gabriel IMANIRIHO wa Isango Star, Yussuf UBONABAGENDA wa Radio TV10, na Emmanuel GATARARA Ganza wa Radio Ishingiro, NSENGIYUMVA Gisa Steven wa Izuba Radio Tv, Uwineza Emmanuel( Ndahiro Chance wa Izuba Radio Tv ndetse n’abayobozi batandukanye bo ku bitangazamakuru yagiye akorera.

Abitabiriye ubu bukwe bari bacyeye haba ku maso ndetse no mumyambarire.

Aganira na Umusemburo.com Abdul Nyirimana yagize ati “Nishimiye kubona imiryango yanjye ingaragiye, inshuti n’abavandimwe bitabiriye ibirori byanjye, ubukwe buba rimwe, ariko kandi inzozi zanjye zabaye impamo nkimara guhura n’umwiza wanjye naremewe na Rurema. Mu byo nifuje byose byarabaye, harimo nuko nashakaga ko uyu mwaka utazansiga ndi ingaragu”.

Abdul uzwi n’abatari bake cyane cyane mu kiganiro IMVANO Y’IBIVUGWA gica ku Izuba Tv yatangiye kumenyekana ubwo yakoreraga 94.7 Voice of Africa Kigali FM ahava yerekeza kuri City Radio 88.3 FM naho ahava yerekeza kuri Izuba Radio Tv agikoreraho.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button