Imikino

Irushanwa ry’ibigo by’amashuri kumugabane w’Africa CAF African Schools Championship 2022/2023 rirarimbanije

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF) kubufatanye n’Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru yo mu Bihugu byo muri Afurika, bateguye irushanwa ngarukamwaka rihuza Abanyeshuri (CAF African Schools Championship 2022/2023).
Icyiciro cya kabiri kizatangira muri Nzeri kugeza mu Kwezi k’Ukuboza 2022 aho amakipe azaba yazamutse ku rwego rw’Igihugu azahura mu cyiciro cy’akarere (Zone).
Mu gihe kuva muri Werurwe kugeza muri Mata 2023 amakipe azaba yatsinze ku rwego rw’akarere (Zone), azahurira mu cyiciro cya nyuma cyo ku rwego rw’Umugabane.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rizatangiza iri rushanwa ku rwego rw’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 mu Karere ka Bugesera.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button