Amakuru

Agakiriro ka Gisozi kabaye indiri y’inkongi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro

Inkongi y’umuriro yibasiye  igice kimwe cy’agakiriro ka Gisozi  ahakorera amabarizo, byinshi birakongoka ndetse umuriro ugera no mu ngo z’abaturage baturiye kariya Gakiriro.

Iyi nkongi yatangiye kwibasira aka gace mu masaha y’igicamunsi, aho igice kinini cyahiye bikomeye kuko byabanje no kugora urwego rwa polisi kuzimya inkongi kubera imiterere y’ahibasiwe n’iyi nkongi.

Kugeza ubu Polisi ifatanyije n’abaturage baracyari mu gikorwa cyo kuzimya iyi nkongi ishobora kwangiza byinshi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Aha hantu hari harashyizwe amabwiriza yo kwirinda kuhakorera ibikorwa byateza inkongi birimo kwirinda kuhanywera itabi, basaba abahakorera kujya bajya kurinywera hanze.

Aka Gakiriro gakunze kwibasirwa n’inkongi kaherukaga gushya  mu ijoro ryo ku itariki 12 Gashyatare 2023, aho byaje gutangazwa ko hangirikiyemo ibyabarirwaga mu ma Miliyari, ndetse no mu bindi bihe byashize.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button