Utuntu nutundi

Abakobwa: Dore impamvu zatuma Umusore aguterera ivi kabone n’ubwo yaba atagukunda


Akenshi abantu bakunda kwibaza niba Koko umuntu wese utera ivi Aba agukunda, gusa ubushakashatsi bugaragaza ko atari ko biri ko ahubwo Hari impamvu nyinshi zatuma umuntu atera ivi.

1. Kuba haricyo akwifuzaho.

Mu byukuri bimenyerewe ko abasore aribo batera ivi, ndetse hakibazwa impamvu aribo babikora gusa, nk’aho abakobwa bo badakunda. Rero hari abasore babikoreshwa nuko umukobwa ari umukire cyangwa avuka mu bakire, kugirango atazamukica, kuko iyo amaze gutera ivi burya biba bigoye ko umukobwa yakisubiraho.

2. Mu rwego rwo kugirango umwizere cyane.

Mu rukundo rw’ubu, iyo utaratera ivi ngo burya umukobwa aba ataritwa umukunzi wawe, ibi rero bisunikira abasore gutera ivi Ku bwinshi kugirango biyanzuze mu rukundo.

3. Abikora nk’inshingano apana urukundo.

Mu byukuri Nk’uko twabigarutseho haruguru, urukundo rw’ubu bisaba ngo ukore ibyo rugutegeka, niba ukundana n’umukobwa ntutere ivi, ahanini birangira yogendeye, rero nk’inshingano zawe kumuterera ivi n’ubwo byaba bitaragera Ku rwego rwo kuritera, ugomba kubikora.

4. Kugirango mugaragare ko mukundana.

Muri Iyi minsi bisaba ngo niba ukundana  n’umukobwa, mwereke inshuti zanyu ko mwatwitse, mbese nyine mubemeze. Ibi rero bishoboka gukorwa Umusore aguterera ivi mu rwego rwo kwereka Isi ko urukundo rwanyu rukomeye.

5. Mu rwego rwo kwemeza umuryango w’umukobwa.

Umusore akunze gutera ivi kugirango yemeze mu muryango w’umukobwa ko Koko akunda Umwana wabo ndetse ibi bituma Umusore yongererwa ikizere n’umuryango w’umukobwa.

Hari n’izindi mpamvu zatuma umukobwa atererwa ivi n’umusore ariko bitavuze ko akundwa byo guteretwa ivi, rero mukobwa, nuzashukwe nuko Umusore yateye ivi ngo wicare utuze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button