AmakuruMumahanga

Ababarirwa muri za miliyoni, ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryavuze ko ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni buri mu kaga muri Ukraine mu gihe cy’ubukonje bwinshi, gitangira mu kwezi kw’Ukuboza, kikageza muri Gashyantare.

Kimwe cya kabiri (1/2) cy’ibikorwa-remezo by’ingufu z’amashanyarazi za Ukraine byarangiritse cyangwa birasenywa, kandi abantu miliyoni 10 kuri ubu nta muriro w’amashanyarazi bafite, nkuko byavuzwe na Dr Hans Henri Paul Kluge, ukuriye akarere k’Uburayi muri OMS.

Ibipimo by’ubushyuhe byitezweho kugabanuka cyane bikagera kuri dogere Celsius 20 munsi ya zeru (-20C) mu duce tumwe.

OMS yabaruye ibitero 703 ku bikorwa-remezo by’ubuvuzi muri Ukraine kuva igitero cy’Uburusiya kuri iki gihugu cyatangira ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Mu cyumweru gishize, Uburusiya bwarashe ku bindi bikorwa-remezo by’amashanyarazi no ku nyubako za gisivile, muri kimwe mu bitero bikomeye cyane by’ibisasu bugabiye mu kirere muri iyi ntambara.

Uyu ni wo muvuno (amayeri) w’urugamba Uburusiya bumaze igihe cya vuba aha gishize bukoresha, nyuma yo guhura n’ibibazo ku rugamba.

Kandi ingaruka z’uwo muvuno zitangiye kugera ku bantu mu buryo bukaze kurushaho, muri iki gihe ubukonje bwinshi burimo gutangira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, Dr Kluge yagize ati: “Mbivuze mu buryo bworoshye, iki gihe cy’ubukonje bwinshi kizaba ari icyo kurwana no kuramuka [gukomeza kubaho]”.

Yongeyeho ko urwego rw’ubuvuzi rwa Ukraine “rwugarijwe n’iminsi yarwo y’umwijima mwinshi cyane [mibi cyane] ibayeho kugeza ubu muri iyi ntambara”, kandi umuti mwiza ni uko intambara yarangira.

Yavuze ko kubera ibitero, ibitaro n’amavuriro byose hamwe bibarirwa mu magana “ntibigikora mu buryo bwuzuye, nta bitoro, amazi n’amashanyarazi bifite byo gutunga bikora ibicyenewe by’ibanze”.

Dr. Kluge mukiganiro n’abanyamakuru

Yavuze ko ibyumba byo kubyariramo kwa muganga bicyeneye ahashyirwa abana bavutse mbere y’igihe gisanzwe (ahazwi nka incubators), ububiko bw’amaraso aterwa abarwayi bucyeneye ibyuma bikonjesha (frigo) kandi ibitanda by’indembe bicyeneye ibyuma bitanga ubuhehere (ventilators), yongeraho ko “byose bicyenera ingufu z’amashanyarazi”.

OMS ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni eshatu bashobora guhunga bagata ingo zabo bashakisha ahantu hari ubushyuhe n’umutekano.

Inkuru ya BBC

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button