Utuntu nutundi

Ababyeyi biyiciye umwana wabo bamuziza ko ari umutinganyi

Umwana muto w’umuhungu witwa Anthony, yabwiye umuryango we ko ari umutinganyi bimuvuramo gukubitwa mpaka kugeza apfuye.

Uyu mugore witwa Heather Maxine Barron w’imyaka 33 na Kareem Ernesto Leiva w’imyaka 37, bakomoka mu majyepfo ya California bakatiwe kumara ubuzima bwabo muri gereza nyuma yaho bahamijwe icyaha cyo gukubita, gutoteza ndetse no kwica umwana w’imyaka 10 Anthony Avalos ndetse uwo mwana yari uwuwo mugore Maxine, mu mwaka wa 2018 nibwo bishe uyu mwana ubu bakaba bamaze gukatirwa urubakwiye.
Mubyo batangaje, bavuze ko batishimiye kuba uwo mwana yarababwiye ko ari umutinganyi aribyo byaje gutuma bica uwo mwana, bamukubise agahinduka indembe.

Ubwo uyu mwana Anthony Avalos yagezwaga ku bitaro, basanze yenda gushiramo umwuka dore ko ngo ibice hafi ya byose by’umubiri we byari byakomeretse cyane harimo amaguru, amaboko, imbavu ndetse banasanze uwo mwana ari kuvira mo imbere.

Uwahoze ari umwavoka w’akarere Jakie Lacey yasabiye abo bombi guhabwa igihano cy’urupfu kubwo gukora ibikorwa nk’ibyo bya kinyamaswa ariko umwavoka w’akarere George agwanya ubwo busabe bwo guhabwa igihano cy’urupfu kurabo bombi.

Mu rukiko Kandi bamwe mu batangabuhamya bagaragaye, harimo benshi bakundaga Anthony, bagiye batangaza ko Anthony yari umwana mwiza.
Mushiki wa nyina wa Anthony Kandi nawe yagize icyo abivugaho, avuga ko Maxine Barron atakibarizwa mu muryango wabo nyuma yo kubasebya no gukora igikorwa nk’icyo cya kinyamaswa.
Abantu benshi bakomeje kwishimira umwanzuro wafashwe nurukiko kubwo gufunga abo bantu bakoze igikorwa nk’icyo cya kinyamaswa.
Source: The customwriter

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button