Amakuru

” Abacuruzi bajya kurangura mu mahanga bari mubakwirakwiza COVID-19″ Minisitiri Dr Ngamije

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yagaragaje ko bamwe mi bacuruzi bajya kurangura mu mahanga bagenda ari bazima bagerayo bakitwara nabi bakandurirayo Covid-19 mukugaruka bakagura ibipapuro by’ibihimbano bigaragaza ko ari bazima.

Minisitiri Ngamije ibi yabitangarije mu kiganiro cyanyuze my mateleviziyo n’amaradiyo atandujanye mu Rwanda kuri iki cyumweru ariko ha 13 Ukuboza 2020 mu kiganiro cyari kirimo Abaminisitiri 3 barroom Uw’Ubuzima Dr Ngamije Daniel,Uw’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye n’uw’ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase.

Dr Ngamije ati ” Ikigaragara ni uko muri ibi byumweru bibiti ubwandu buri kwiyongera.abantu kubera ubutumwa twagiye tubaha kandi bwari ngombwa,bagiye bavanyemo tutigeze tubaha bumva nabi ibintu bumva ko Covid igiye kuneshwa cyangwa se itagikaze bituma badohoka ku mabwiriza yo kwirinda no kwanduzanya ntibongera kwambara udupfukamunwa neza,bajya mu busabane guhana intera biribagirana n’ibintu bigaragarira buri wese muri serivisi zagiye zifungurwa ”

Dr Ngamije yatunze agatoki abacuruzi bajya kurangura mu mahanga bagerayo bakitwara uko bishakiye bakandura bagaruka mu Rwanda bakagura ibipapuro by’ibihimbano bagera mu gihugu bakanduza abandi batura Rwanda.

Yagize ati ” Bari kujya hanze bakagenda tubasuzumye ntawuzi uko bitwara iyo bagezeyo. mukugaruka n’ubwo tubasuzuma hari amakuru y’uko hari abagura impapuro z’impimbano hari n’abagiye bafatwa na Polisi barazwi bahimbye ibyangombwa by’uko batanduye bakagaruka mu gihugu bigatuma ubwandu bw’iyongera.

Magingo aya mu Rwanda hamaze kuboneka abantu banduye bagera ku 6528 hakaba hamaze gukiramo abagera ku 5892 ndetse n’abamaze kwitaba Imana bagera kuri 56.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button