Amakuru

Abagore bari munzego z’ubuyobozi mu mujyi wa Kigali bishimira ko bahawe amahirwe bityo ko bagomba kuyakoresha neza

Abagore bari nzego z’ubuyobozi mu mujyi wa Kigali n’abahagariye amakoperative, bagaragaza hakiri urugamba mu bijyanye no gutinyura abakiri bato kujya munzego z’ubuyobozi, ariko kandi ko bafatanyije bazabigeraho.

Ni ihuriro ry’abagore bari munzego z’ubuyobozi mu mujyi wa Kigali, ryahuriye hamwe hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo hongerwe ubushobozi bw’umugore bahereye ku bakiri bato.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa CNF ku rwego rw’igihugu Jacky Kamanzi yavuze ko hagomba kubaho gushyigikirana kandi bikaba inshingano za buri umwe kugira ngo hubakwe ikiragano cyiza cy’ahazaza.

Umuyobozi w’inam y’igihugu y’abagore mu mujyi wa Kigali Kayesu Genevieve, agaragaza ko abanyarwandakazi bakwiye gutangira kwiyumvamo ubuyobozi bakiri bato, kandi agomba kuba afite ibisabwa byose ari nayo mpamvu dutegura amahugurwa abagenewe.

Ati” turi gukora ubukangurambaga mu banyarwandakazi bakiri bato, tubaha amahugurwa ndetse tukanareba icyatuma cyose umwana abyiyumvamo akiri muto. Kuri ubu dufite abakobwa batwara indege, abari mu bacunga umutekano, rero gutinyuka kwabo kuzatuma tubona ikiragano cy’ahazaza kizayobora igihugu, kandi ibyo byose biba bigomba guhera aho atuye.”

Bishimira ko bahawe amahirwe bityo ko bagomba kuyakoresha neza

Ibi kandi bigarukwaho na bamwe my bagore bari munzego zibanze bitabiriye aya amahugurwa, bavuga ko hakozwe ubukangurambaga, abakobwa bakiri bato barushaho kwibona mu buyobozi no kubukunda kurushaho.

Nzamukosha Aline Happy ni umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mumurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, avuga ko kutagira amakuru no kwitinya ari bimwe mu bituma abagore batisanga mu nzego z’ubuyobozi, gusa akagaragaza ko habayeho gutinyurwa barushaho kubyiyumvamo. Ati” nidushishikarizwa cyane tugasobanukirwa icyo gihe natwe tuziyubakamo icyizere ndetse turusheho gutinyuka cyane ko igihugu cyacu cyaduhaye amahirwe, ni ahacu rero ho kuyabyaza amahirwe ariko kandi hakongerwa ubukangurambaga mu bakiri bato.”

Kugeza ubu mu buyobozi bw’inama njyanama, abagore bari hejuru ya 40%, muri komite nyobozi bakaba bake mu gihe mu bayobozi b’uturere bashinzwe ubukungu ho ngo abagore ari 10% gusa.

Abagore bahagarariye abandi munzego zifata ibyemezo nibo bari bitabiriye amahugurwa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button