ImyidagaduroUbuzima

Abakobwa: Utazibeshya ngo ukore aya makosa mu gihe uri mu rukundo kuko wazahera iwanyu

Mu rukundo rwa babiri burya haba harimo umwe usa nk’aho aruyoboye, Kenshi rero usanga umuhungu ariwe uyobora urukundo, cyane ko imico y’ahantu henshi hatandukanye yemeza ko umugabo ari umutware, ninayo mpamvu umukobwa ufite Umusore umukunda aba akwiye kwirinda gukora aya makosa.

1. Kumufuhira si byiza.

Mu miterere y’abasore cyangwa abagabo usanga baba ari abantu bakunda icyubahiro ndetse badakunda ubagenzura bya hato na hato, Ku buryo baba bakeneye abakobwa babizera mu rukundo, ibitari ibyo ntimwamarana kabiri.

2. Kutamuha agaciro byo kirazira( kumwubaha).

Nk’uko twabigarutseho haruguru, umugabo/umusore wese akunda icyubahiro Ku buryo bukabije, niba muri mubantu mwereke ko umwubaha ndetse umukunda cyane, atari ibyo kumwiyereka neza mwiherereye, nushobora ibi, uzabasha kumwegukana.

3. Kutamwitaho cyane byo biragatsindwa.

Niba ukundana n’umusore, gerageza kumwiyegereza, umwitaho cyane, mbese nyine ujye uharanira kumenya uko yiriwe, kuko hari ubwo uba ukundana n’umusore ufite akazi gatuma ataboneka cyanee, uwo mwanya muto aboneka gerageza wose ube uwawe, ibitaribyo uzisanga atibuka ko mugikundana Uzi ngo ufite umukunzi.

4. Ubunebwe ndetse n’ubwana.

Harubwo usanga bamwe mu bakobwa bakunze gusa nta bwenge buhagije bafite bwo gutekereza Ku hazaza habo, rero niba uri umukobwa ufite icyo kibazo ushaka wagishakira umuti hakiri kare kuko nta musore mwiza ufite ejo hazaza heza wamkwemera.

5. Kutamenya kubana n’abantu by’umwihariko inshuti ze.

Iki n’ikibazo kigonga abakobwa benshi, bitewe nuko ahanini abana b’iki gihe batagishobora kuganira n’abantu bakuru, Kandi usanga inshuti z’umusore mwiza wiyubaha nazo ziba ziyubashye, iyo udashobora kubaka umubano mwiza na bene abo bantu, biragoye ko uwo musore wamutsindira, ugasanga umukobwa agira inshuti gusa biganye gusa n’abo ubona nta cyerecyezo bafite, aho biba bigoye ko waboba Umusore mwiza ugukunda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button