Amakuru

Abakora umwuga wo gukwirakwiza amazi(Plumbing) akanyamuneza ni kose

Mu gihe hari bamwe mubakora umwuga wo gukwirakwiza amazi bavuga ko hari abiyitirira uyu mwuga, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge(RSB)kigaragaza ko abakora uyu mwuga bagiye kujya bubakirwa ubushobozi kuburyo nta bamamyi bazongera kwiyitirira ibyo badakora.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibipimo n’ingero mu kigo k’igihugu gitsura ubuziranenge(RSB), Zimurinda Filbert agaragaza ko gahunda yubatswe n’iki Kigo igamije gufasha abakora umwuga wo gukwirakwiza amazi ubushobozi bwo gukora neza kugirango amakosa yajyaga agaragaramo agabanuke atanga urugero rwo kuba hazatandukanywa amatiyo ajyana cyangwa asohora amazi mabi cyangwa ameza mu nyubako.

Ati” hari igihe hagaragaye cyangwa humvikanye umunuko mwinshi mu nyubako nini zihuriramo abantu benshi mu bwihererero bw’izo nyubako.
Ibyo byose biba bikeneye ubumenyi buhamye kugirango bikorwe neza bishingiye no kuri iri terambere ry’igihugu.”

Yavuze kandi ko muri iyo gahunda igihugu cyatangije hariho no gufasha abantu kugira amahirwe yo kujya babona akazi mu Rwanda, ku isoko rya Afurika by’umwihariko iy’Uburasirazuba.

Ati” iyo gahunda igamije guca akajagari mu babikoraga batarabyize Kandi bakabikora nabi, nitumara gutanga icyemezo cy’ubuziranenge, umuturage nawe azagira uruhare rwo kuzajya atanga akazi k’ufite ibirango by’ubuziranenge, ibyo bikaba arinabyo bizaca ako kajagari kose.”

Zimurinda Philbert, umuyobozi muri RSB

Jean Claude Twagirimana, umuyobozi wa association y’abakwirakwiza amazi( Plumbers) mu Rwanda(RPO), ashima ko RSB yabashyiriyeho gahunda izatuma abantu babiyitiriraga bacika intege, ibyatumaga umwuga wabo udakorwa neza ku buryo abaturage babashinjaga gukora nabi.

Ati ” bimwe mu bibazo abaplombier duhura nabyo usanga biterwa n’abiyita bagenzi bacu, aho usanga bakora ibyo batazi uburyo babikora ndetse ugasanga batazi ibikoresho bagomba gukoresha igikorwa bagiye gukora, ibyo bikagira ingaruka ku bagenerwa bikorwa ari nabyo bihesha isura mbi abanyamwuga.”

Jean Claude Twagirimana uyobora asosiyasiyo y’abakora umwuga wa Plumbing

Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge RSB, cyubakira ubushobozi abo bantu bashinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi ndetse kikanabakurikirana kikazakora isuzumabumenyi, kikazabaha ibyangombwa by’ubuziranenge bishingiye ku mabwiriza mpuza mahanga y’uko ari abakozi bashoboye.

Ibyo byangombwa bikaba bizaba biba byemewe ku isoko ry’isi yose, mu gihe bazaba bahawe impamyabushobozi ibagaragaza nk’abatekinisiye n’abakozi bemewe muri iyo myuga babifitiye icyagombwa cy’ubuziranenge.

Inkuru ya Iyabivuze Niyonsenga Blandine 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button