Abakoresha Twitter bagiye gutangira kwishyuzwa
Ubuyobozi bwa Twitter bwatangaje ko buri gutegura uburyo buzafasha ibitangazamakuru bikoresha uru rubuga nkoranayambaga mu gusakaza inkuru zabyo, abazisoma bakishyura.
Yavuze ko muri ubu buryo bushya, ibitangazamakuru bizashyirirwaho uburyo bwo kwishyuza abasoma inkuru biba byakwirakwije binyuze kuri Twitter. Umuntu azaba ashobora kugura ifatabuguzi ry’ukwezi cyangwa yishyurire inkuru agiye gusoma gusa.
Biteganyijwe ko izi mpinduka zizatangira kugaragara muri Gicurasi 2023. Umwaka wa mbere ibigo by’itangazamakuru bazajya bibona amafaranga yose abasomyi babyo bishyuye ariko nyuma hakazakorwa impinduka z’uko Twitter izajya ifata 10% ku mafaranga yose yinjijwe muri ubu buryo.
Kuva Elon Musk yagura Twitter mu Ukwakira 2022 akomeje gukora impinduka cyane cyane izijyane no gusaba abakoresha uru rubuga nkoranyambaga kugira zimwe muri serivisi bishyura.
Ni imikorere uyu mugabo ashimangira ko igamije gufasha Twitter kurushaho kwinjiza amafaranga mu buryo burambye.
Source: Umunsi.com