Uburezi

Abandika ibitabo bashishikarijwe kugira ibyo bigomwa bakabitangira ubuntu

Ubuyobozi bw’Ikigo Imena Publishers Company Ltd cyandika kikanasohora ibitabo by’abanyeshuri, bwashishikarije ibindi bigo byandika ibitabo kugira ibyo bigomwa bakabitangira ubuntu, mu rwego rwo gushyigikira umuco mwiza wo gusoma.

Kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, ubuyobozi bwa Imena Publishers Company Ltd, batangaza ko bamaze gutanga, ku buntu, ibitabo 8,746 bifite agaciro ka miliyoni zisaga 32Frws.

Dr. Gahima Charles, Umuyobozi Mukuru wa Imena Publishers Company Ltd avuga ko gutanga ibi bitabo ku buntu biri muri politike yabo. Ati “Tugira politike twita ‘community outreach’. Ni uburyo tugaruka mu baturage tukagira ikintu dutanga ku buntu.” Yongeraho ko”Buri mwaka, nibura dutanga ibitabo bifite agaciro katari munsi ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Gahima Charles, Umuyobozi Mukuru wa Imena Publishers Company Ltd

Dr. Gahima avuga ko bafite intego yo kurushaho guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda. “Nta bana biyungura ubumenyi badasoma. Rero ni yo mpamvu dutanga ibitabo kugira ngo abana bagire umuco wo gusoma.”

Uyu muyobozi ashishikariza n’abandi bandititsi b’ibitabo gushyigikira umuco wo gusoma. “N’abandi bakora akazi nk’ako nkora bakwiye kwitanga. Ntibabiharire Leta.”

Ishuri ribanza rya Espoir, ryo mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, ni rimwe mu mashuri yahawe ibitabo muri uyu mwaka.

Ku wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, nibwo Ikigo Imena Publishers Company Ltd cyashyikirije iri shuri ibitabo 1025, birimo iby’isomo ry’Icyongereza, ibya ‘Social Studies’ ndetse n’ibirimo inkuru z’abana.

Ni ibitabo biri mu byiciro bibiri, iby’abanyeshuri ndetse n’inyoborabarezi (teacher’s guide). Byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni zisaga 4Frws.

Umuyobozi w’ishuri rya Espoir, Uwimana Xaverine avuga ko ibi bitabo “Bizadufasha kongerera ubumenyi abana mu bijyanye no gusoma, kwandika ndetse no gushushanya kuko harimo n’inkuru zishushanyije.”

Ishuri rya Espoir kuri ubu ryigamo abanyeshuri basaga 700.  Madame Xaverine avuga ko guhabwa ibi bitabo “Bizatuma abana biga bafite ibitabo bihagije.” Yongeraho ko “Turashimira cyane Imena Publishers Company Ltd. Ibi bitabo byongerereye n’ubushobozi isomero ry’ikigo cyacu. ”

Umuyobozi wa Imena Publishers Company Ltd Dr. Gahima Charles, arashyikiriza ibitabo Umuyobozi w’ishuri rya Espoir, Uwimana Xaverine

Umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Kigabiro, ishuri rya Espoir riherereyemo, Nkeramugaba Janvier, na we ashimangira ko kubona abafatanyabikorwa batanga ibitabo, by’umwihariko mu mashuri yigenga ari iby’agaciro kuko Leta yonyine itabyishoboza.

Ati “Ni igikorwa twakiriye neza kuko n’ibigo byigenga byatekerejweho. Bitewe n’ubushobozi Leta iba ifite, biba ngombwa ko ibitabo bijya mu mashuri afashwa na Leta.”

Uyu muyobozi yizeza uruhare rw’ubuyobozi mu gutuma ibi bitabo bitanga umusaruro uko bikwiye. Ati “Bisanzwe ari inshingano zacu gukurikirana imyigire n’imyigishirize, harimo no gukurikirana imfashanyigisho n’ uburyo zikoreshwa. Tuzakomeza rero gukurikirana niba abarimu bifashisha ibi bitabo mu gutegura amasomo ariko tunarebe niba abana na bo bakoresha ibyo bitabo.”

Guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ni gahunda Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa babo bashyize imbere, yaba mu mashuri ndetse no mu baturage aho batuye. Uretse ibitabo byoherezwa mu mashuri, hanashyizweho amasomero yo mu baturage ‘community libraries’ zorohereza abaturage kubona ibitabo byo gusoma.

Ishuri rya Espoir ryahawe ibitabo 1025 bifite agaciro ka miliyoni zisaga 4Frws. Ni ibitabo bahawe ku buntu n’Ikigo Imena Publishers Company Ltd.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button