Politiki

Abanyarwanda barasabwa kuzabyaza umusaruro inama ya CHOGM izabera i Kigali muri Kamena 2022

Leta y’u Rwanda yasabye abaturage kumva ko inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, kumva ko kugira ngo izagende neza, buri wese cyane cyane abikorera bakwiye kwihatira kuyigiramo uruhare no kubyaza umusaruro amahirwa itanga.

Iyi nama izaba tariki 20 Kamena umwaka. Umushoramari akaba n’impuguke ngishwanama mu by’ubucuruzi, Francis Gasana ajya inama kuri bagenzi be yo kurushaho kunoza serivisi ku nyungu zabo bwite no kugusirasira isura nziza y’ igihugu muri uru rwego.

Yagize ati “Iyi nama ni uburyo bwiza bwo guhura n’abashoramari batandukanye bafite icyo baturushije, tukabereka u Rwanda namahirwe ariko kugira ngo batekereze no kuza gukorera mu Rwanda maze mukorane kuko ubu hagezweho gufatanya, niba umuntu yifuje gukorera hano mu Rwanda azakorana  n’umunyarwanda.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda asaba Abanyarwanda kwihatira gukora cyane n’igihe kinini mu kwita ku bazitabira iyi nama, no kumva ko iyi nama ya CHOGM itabareba ireba leta gusa.

“Abantu ntibagomba gutekerez ko CHOGM ari iya leta gusa, bagomba kwitegura neza, urugero nk’abashinzwe iby’imyidagaduro, abakora ubukorikori, abakora Made in Rwanda, abakora impano z’urwibutso n’abandi bose bakagombye kubigira ibyabo bakadufasha tukakira neza abashyitsi kandi bakagenda banezerewe.”

Usibye imyiteguro ku batanga serivisi, ubu hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haranagaragara imyiteguro mu kuvugurura ibikorwa remezo cyane imihanda., ahahangwa imishya ahandi ikagurwa mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka ukunze kugaragara mu gihe cy’inama mpuzamahanga.

Commonweatlh igizwe n’ibihugu 54 bituwe n’abaturage barenga miliyari 2.5, muribo 60% bakaba ari urubyiruko, ni mu gihe 20% by’ubucuruzi bwose bukorwa ku isi bukorerwa mu bihugu bigize uyu muryango

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button