Uburezi

Uburezi: Abarangije muri KSP Rwanda, barayivuga imyato

Nyuma y’igihe kitari gito bafata amasomo atandukanye muri KSP Rwanda, abanyeshuri barangije amasomo yabo icyiciro cya gatatu mu kanyamuneza kenshi, bagaragaje ubumenyi buhambaye bakuye muri iki kigo.

Abanyeshuri bagaragaje ubumenyi mu byiciro bitandukanye byuje ubuhanga, birimo gukora inkuru nziza zaba izanditse, iz’amajwi, amafoto na video, gucuranga guitar, kwandika film ndetse n’ibindi.

Mbabazi Allen ni umwe mu basoje mu ishami ry’itangazamakuru, akaba n’umwe mu bakoze defense, yagaragaje akanyamuneza ko kuba asoje kwiga itangazamakuru, cyane ko ngo ari ibintu yakuze akunda.

Ati”Nakuze nkunda itangazamakuru cyane, nubwo ntagize amahirwe yo kuryiga muri kaminuza, kuko nize Insurance muri ESFB, ariko nyuma nza kumenya KSP Rwanda, mbibwira umutware, nawe ashyigikira igitekerezo cyane, nahakuye ubumenyi buhambaye mu itangazamakuru n’itumanaho, kuko mu mezi atandatu maze niga, namenye gukora inkuru, Yaba iya radio, television, kwandika, documentary n’ibindi…Kandi nizeye ko bizamfasha ku isoko ry’umurimo.”

Ibi byishimo ntabwo abyisangije wenyine kuko abihuriyeho na bamwe mu babyeyi bari bahereje abana babo, bavuga ko usibye ubumenyi batanga, ahubwo batanga n’ikinyabupfura muri rusange, urugero akarufatira ku mwana we.

Ati”Umwana wanjye yigaga mu cyiciro rusange ariko ubona adatsinda mu ishuri, gusa kuva namuzana muri KSP Rwanda, umwana yatangiye kugira amanota ari hejuru ya 80%. Ikigaragara cyo iki kigo cyaje gikenewe cyane kuko gitanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, ndetse n’abandi bana bacu tuzabazana bige.”

Umuyobozi wa KSP Rwanda yashimye abanyeshuri basoje amasomo, ndetse agaragaza ko bafite amahirwe, kuko mbere yo gutanga akazi ku bantu bo hanze habanza gutangwa amahirwe ku banyeshuri barangije muri iki kigo. yavuze ko kandi hari amahirwe ateganyirijwe abanyeshuri by’umwihariko mukubashakira imenyereza mwuga mu bihugu byo hanze.

Ati” turi mu biganiro n’ibihugu bitandukanye birimo Kenya ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye muzamenyeshwa vuba aha, gusa biratangira mu gihe gito. ikindi ni uko bizahera kuri aba banyeshuri basoje amasomo yabo mu cyiciro cya gatatu, ndetse bikazakomereza no mu bindi byiciro bizakurikiraho.”

Umuyobozi wa KSP Rwanda, Salleh

KSP Rwanda itanga amasomo mu mashami atandukanye arimo, itangazamakuru n’itumanaho (Journalism and Communication), amahoteli n’ubukerarugendo(Hospitality), umuziki, gufata amashusho no kuyatunganya, kwandika film, Multimedia, indimi..n’ayandi menshi.

Kuri ubu bakaba bashobora gucumbikira abanyeshuri baturuka hanze ya Kigali no mu bindi bihugu.

Umwe mu banyeshuri bamuritse ubumenyi bakuye muri KSP Rwanda

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button