Amakuru

Abarenga 30, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya Volucano, abandi barapfa

Imodoka ya Volucano itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yakoze impanuka muburyo bukomeye, bamwe barimo n’abashoferi bahaburira ubuzima, abandi barakomereka bikomeye.

Impanuka yabereye I Mbarara, ubwo iyi modoka ya Volucano yari ivuye mu gihugu cya Uganda muri Kampala, yerekeza mu Rwanda. Ubwo yari igeze ahantu h’umurambi hakunze no kubera impanuka nyinshi yagonganye n’indi ya sosiyeti itwara abagenzi ya Oxygen KCU.

Amakuru agera ku UMUSEMBURO avuga ko nibura Abantu barindwi aribo bamaze guhitanwa nayo.

Umwe mu bari aho iyo mpanuka yabereye yabwiye UMUSEMBURO ati “byarangiye, hari umwe mu bantu witwa Etienne yavuye mu modoka yari arimo ya Trinity ngo kuko yabonaga igenda buhoro, ajya muri iyi Volucano, ari nayo yakoze impanuka ntanakanya yari ayimazemo. Abantu bakomeretse bahise babajyana mubitaro bya Rutomo, ndetse ababishinzwe batangiye akazi ko kumatanura izi modoka.”

Ibi bitaro byajyanywemo abakomeretse biherereye mu gace kazwi nka Muhanga muri icyo gihugu cya Uganda hafi ya Mbarara, gusa umubare nyirizina w’abamaze guhitanwa nayo nyuramenyekana, icyakora amakuru avuga ko Abantu 30 aribo bakomeretse bikomeye.

Impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bwa benshi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button