AmakuruMumahanga

Abarwanyi basaga 60 ba Al-shabaab bamaze kwicwa

Nibura abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al-shabaab 61, bamaze kwicwa abandi barakomereka nyuma y’igikorwa cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano (NISA) muri Somalia

Iki gikorwa cyo kurwanya umutwe w’iterabwoba ufatanya na al-Qaeda cyashyigikiwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ba Somaliya mu ntara ya Shabelle yo Hagati. Minisiteri mu itangazo ryayo yavuze ko iki gikorwa cyibasiye imitwe yitwara gisirikare ya Khawarij, byibuze abagera ku 150 bateganya gutera ingabo z’igihugu muri Hawadlay.

Guverinoma yavuze ko abaterabwoba ba Al Shabaab na bo bakubiswe mu gihe barimo kwitegura gutega ibisasu muri ako gace nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.

Minisitiri wungirije ushinzwe amakuru muri Somaliya, Abdirahman Yusuf al-Adalla, waganiriye n’abanyamakuru mu murwa mukuru Mogadishu, yavuze ko uyu mutwe watsinzwe bikomeye kandi ko “umugambi mubisha barimo gutegura wo gusenya inkambi y’ingabo z’igihugu mu nkengero za Hawadley” waburijwemo.

Ni igikorwa cya mbere cya gisirikare nk’iki cyakozwe n’ingabo zishyigikiwe nabafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kurwanya abaterabwoba muri Somalia kuva umwaka watangira.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button