AmakuruIwacu iyo

Abasirikare b’u Rwanda 1000 bagiye guhangana n’ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi 1 000 bagiye muri Mozambique guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya kisiramu wa al-shabaab umaze iminsi wibasiye kuriya gihugu by’umwihariki mu Ntara ya Cabo Delgado.

Iyi ntara imaze igihe izahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano mucye bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba w’abahezanguni biyitirira idini ya Islam, uzwi muri ako gace nka al-Shababb.

Itangazo rya leta y’u Rwanda ryo ku wa kane rivuga ko ingabo n’abapolisi boherejeyo bazakorana bya hafi n’ingabo za Mozambique hamwe n’ingabo zizoherezwa n’umuryango wa SADC.

Rivuga kandi ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zizakora “imirwano n’ibindi bikorwa byo kugarura umutekano” by’umuhate wo gusubizaho ubutegetsi bwa Mozambique.

Leta y’u Rwanda ivuga ko izi ngabo zigiyeyo hakurikijwe “amasezerano menshi” ibihugu byombi bifitanye yasinywe mu 2018.

Ibikorwa by’izo nyeshyamba muri Cabo Delgado bimaze guhitana abasivili babarirwa mu bihumbi n’abandi benshi bavuye mu byabo barahunga.

Perezida Nyusi wa Mozambique na Perezida Kagame w’u Rwanda i Kigali mu kwezi kwa kane mu 2021

Mu kwezi kwa kane Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yari i Kigali “kugisha inama Kagame ku kibazo cya Cabo Delgado”, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabivuze.

Muri Mozambique haheruka kuburira Casssien Ntamuhanga, Umunyarwanda utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, wari wafashwe n’igipolisi cyaho byitezwe ko yoherezwa mu Rwanda.

Ibihugu byombi ariko nta masezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha bifitanye nk’uko umunyamategeko wa Ntamuhanga yabibwiye BBC mu kwezi gushize.

Ntamuhanga washakishwaga n’ubucamanza kuko yacitse gereza mu Rwanda, irengero rye kugeza ubu ntirizwi. Abategetsi ba Mozambique bavuze ko hari gukorwa iperereza.

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko ikibazo cya Ntamuhanga cyareberwa mu bucuti ubutegetsi bw’ibi bihugu bufitanye.

Nyuma ya Centrafrique, Mozambique ni igihugu cya kabiri muri Africa u Rwanda rwoherejemo ingabo mu buryo buzwi, kurwana ku butegetsi buriho hagendewe ku bwumvikane bwa za leta.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button