Imyidagaduro

Abasore: Nubonana ibi bimenyetso umukobwa byaba byizaa wihutiye kumubwira ko umukunda

 

Abakobwa ni bamwe mu bantu bakunda kugaragaza amarangamutima yabo iyo bakunze Umusore, ibi n’ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa yakwishimiye ndetse yifuza ko mukundana.

1. Inseko

Umukobwa yagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye narimwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha, kugira ngo akubone useka. Usanga kandi iyo yinjiye aho uri, murebana akamwenyura.

2.  Akunda kukwitegereza cyane

Amaso burya ni igice cy’umubiri kidasanzwe, kuko gitanga ubutumwa bwinshi mu bwonko bw’umuntu. Mu gihe rero umukobwa azaba yagukunze azahora ashaka kukwitegereza, cyane cyane nkiyo umunyuzeho, iyo muri kumwe muganira cyangwa mwahuriye mu birori.

3. Ibimenyetso by’umubiri

Ibimenyetso by’umubiri bikunda kuvuga ibintu byinshi, ariko si abantu benshi bakunze kubisobanukirwa. Nubona umukobwa muhuye cyangwa yinjiye ahantu uri akakwicira akajisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo, akakwicara iruhande, n’ibindi byinshi, ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.

4. Akunda kukuvuga

Mu byukuri nta mukobwa utagira ikigare, iyo bari kumwe rero bakunda kuganira ibintu byinshi, cyane cyane ntibashobora gutandukana batavuze ku ngingo y’abasore, baba incuti zabo cyangwa abo bakorana. Iyo bateruye icyo kiganiro rero, usanga umukobwa wagupfuye ahora agutanga ho ingero muri bagenzibe, icyo bavuze cyose akagisanisha nawe.

5. Akunda kukugira Inama z’Ubuzima

Nubona umukobwa yarakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora ngo witeze imbere n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi nta mwanya munini bizamutwara.

Si ibi bimenyetso gusa, kuko hari nko kuguhamagara Kenshi, kukubwira ako akunda imico yawe, ijwi ryawe, uko wambara, ndetse hari no gukunda inshuti zawe.

Gusa ibi ntibivuze ko umukobwa wabikugaragarije mushobora guhuza mu rukundo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button