Imyidagaduro

Abasore: ubaye utujuje ibi bintu byagorana ko ubona Umukunzi, kuko abakobwa babyibandaho cyane

Akenshi hari ibyo abakobwa b’ibandaho mbere yo kujya mu rukundo  akabitaho umwanya, niba uri umusore ntacyo wabikoraho nta n’icyo wabihinduraho uretse kubyumva, ukabyubaha ucyangwa se ugakora cyane kugira ngo bimwe muri byo bitagaragara, ahari wahuye n’uyu mukobwa uramukunda ndetse umusaba ko musohokana arabyemera, ariko ni wo mwanya abonye wo kugusuzuma. Bimwe muri ibi urasanga ubizi.

1.Isura

Burya abakobwa bakunda abasore basa neza, ntabwo hano bivuze ko ugomba kuba ufite isura ishamaje ahubwo ugomba kumenya niba wowe ufite isuku. Niba uri umusore ugaragara neza haba mu maso n’ahandi, nta kabuza uzamwegukana, gusa wibuke ko ahantu hambere areba ari mu maso hawe.

Abasore bagirwa inama yo kwita ku isura yabo mbere yo kwegera abakobwa kugira ngo bagire icyo babasaba, haba urukundo cyangwa ikindi kintu.

2.Uburebure

Abakobwa bita cyane ku ndeshyo y’umusore ubahagaze imbere mu gihe abegereye abasaba urukundo. Ibi babikora bitewe n’uko abakobwa barebare bakunda gukundana cyane n’abasore babaruta mu ndeshyo cyangwa bareshya, ibi bigatuma bita cyane ku ndeshyo yawe musore wanjye!.

3.Kuba wambaye neza

Musore, mbere yo kwegera umukobwa w’inzozi zawe banza umenye neza ko wambaye neza kandi ko usa neza mu buryo bwose. Ibaze ngo mbese imyambaro yanjye irameshe, isa neza? Ibi bizagufasha gukomeza kugaragara mu maso he, gusa abasore basabwa kwitwararika kuri iki kintu kuko bitavuze ko uri bwambare imyambaro watiye cyangwa udasanzwe utunze kuko ejo nimushakana akayibura azatangira kugufata nk’umutubuzi.

4, Urwego rw’imitekerereze. 

Akenshi umukobwa utekereza kure Kandi mwiza, yita cyane Ku musore ugaragaza urwego rw’imitekerereze iri hejuru, ibi bituma umukobwa yizera ko byibuze mubanye yazabaho neza.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button