Amakuru

Agezweho: Adil Muhammed mu marira nyuma yo guterwa utwatsi na FIFA

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ryateye utwatsi ikirego cya Adil Erradi wahoze ari umutoza wa APR FC Ku kirego yari yaratanze avuga ko APR FC yamwirukanye mu buryo bigayitse kandi ngo burimo akarengane.

APR FC yo yavugaga ko itamwirukanye ahubwo ko yamuhagaritse  kubera ikibazo cy’imyitwarire we agahita yivumbura ngo iramusuzuguye.

Adil yari yahagaritswe kimwe na kapiteni w’ikipe Djabel bazira imyitwarire mibi, maze  Adil ahita yivumbura arataha ndetse ntibyatinze kuko yahise atangaje ikirego avuga ko yirukanywe mu buryo butemewe gusa APR FC yo ikavuga ko itamwirukanye ko ahubwo yiyirukanye.

APR FC yabanje kugeragezaa kumwegera ngo bakemure ikibazo mu mahori Gusa Adil abima amatwi, ibi byatumye APR FC ihitamo gushaka ibyireguzo izatanga muri FIFA.

uyu munsi rero nibwo FIFA ryatangaje ko ikirego cya Adil gitewe utwatsi bitewe nuko na shingiro gifite ko ariwe wizize.

Adil Imyaka itatu yose yamaze muri APR FC yatwayemo ibikombe bya  shampiyona bitatu nubwo utabashije kugeza iyi kipe kure mu marushanywa nyafurika nk’uko yari yabisezeranyije abafana b’iyi kipe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button