AmakuruMumahangaUbuvugiziUbuzima

Afurika y’epfo: Ibikorwa by’ubutabazi ku bantu batwawe n’umwuzure bari mumasengesho, birakomeje

Muri Afurika y’epfo Abantu 14 batwawe n’umwuzure mu gihe bari bari mu masengesho.

Ibi byabaye ku wa gatandatu tariki 03 Ukuboza 2022, ubwo Abantu barenga 30 bari bahagaze ku mabuye y’urutare bari gusenga, gusa umuvumba w’amazi uza kuba mwinshi utwara bamwe muri abo bantu, nkuko bamwe mu babonye iryo sanganya babivuze.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umwe muri aba bantu 30, babashije kurukoka barimo na Pasiteri wakijijwe n’ishami ry’igiti yafashe akizirikaho kugeza ubwo bamwe bagiye ariko we agasigara.

Ku mugoroba wo ku cyumweru nibwo abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bo muri iki gihugu cya Afurika y’epfo, bahagaritse ibikorwa byo gukomeza gushakisha abandi bantu batwawe n’uruzi rwa Jukskei riherereye I Johannesburg.

Kuri ubu hari kwibazwa amaherezo y’abandi bantu batatu bataragaragara. Ni mugihe Polisi n’izindi nzego zishinzwe ubutabazi zakomeje ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha abandi bantu bataraboneka.

Umwe mu bari muri ayo masengesho, Victor Ncube yabwiye ikinyamakuru eNCA ko we ubwe yashoboye kurokora abantu batanu bari bamaze gutwarwa n’uruzi muri metero hafi 100, gusa ariko ngo abandi bari bamaze kugera kure kuburyo atari kubasha kugerayo kugira ngo abarokore.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button