Amakuru

Agezweho: Turahirwa Moses Yitabye urukiko

Umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yitabye urukiko, agiye kujurira icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30.

Uyu musore wamamaye cyane mu guhanga imideli, Dore ko yambitse abakomeye yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ntiyumva impamvu y’igifungo cy’iminsi 30 Kandi we yemera gutanga ibishoboka byose birimo n’inzu ye y’imideli ariko ngo ntafungwe iminsi 30, ndetse yatanze n’abishingizi barimo abo mu muryango we.

Uyu Musore ashinjwa ibyaha birimo ibyo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no gukoresha impapuro mimbano, gusa kuri Turahirwa Moses ntiyemera ibyo aregwa, gusa yemera ko yakoresheje ibiyobyabwenge ariko ko atabikoreshereje hano mu Rwanda ko bityo bidakwiye kuba Icyaha.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button