Amakuru

Ahazaza h’umutoza Haringingo Francis muri Rayon Sports hamenyekanye

Umutoza wa Rayon Sport, Haringingo Francis nubwo ari Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, ntabwo ari umwizerwa muri Rayon sport ndetse biravugwa ko uyu Mugabo ashobora kuzasezererwa umwaka w’imikino urangiye.

Uyu mutoza wakunze kujya yitwara neza, gusa byagera Aho rukomeye agatsindwa yakunze kwinubirwa n’abakunzi b’iyi kipe. Byiyongereye cyane ubwo Rayon sport yatsindwaga na Gorilla ibitego bitatu Ku busa, Kandi byarashobokaga ko ntiramuka itsinze irasatira igikombe, ndetse ubu aho bigeze aha niyo yari kuba iyoboye Urutonde rw’agateganyo.

Ibyo byose n’ibindi nibyo byatumye ikizere afitiwe n’abakunzi ba Rayon sport kigabanyuka, ndetse Nk’uko tubikesha Radio Rwanda binyuze mu kiganiro urubuga rw’imikino, bivugwa ko yababarirwa gusa igihe yatsinda APR FC Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Haringingo Francis yaje muri Rayon Sport avuye muri Kiyovu sports nyuma y’uko imwirukanye imuziza kutayihesha igikombe Kandi byashobokaga, none n’ubu bisa nk’aho aribyo azazira muri Rayon Sport.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button