AmakuruUbucuruzi

Akanyamuneza ni kose kubakunzi b’ibirayi

Abacuruzi n’abaguzi b’ibirayi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko ibiciro by’ibirayi ku isoko byagabanutse ugereranyije no mu bihe byahise.

Baba abaguzi cyangwa abacuruzi, bavuga ko iri gabanuka ry’ibiciro ryatewe nuko mu Majyaruguru byatangiye kwera ndetse no kuba hari ibirimo kuva mu bihugu by’abaturanyi.

Kuri ubu iyo utembereye mu maguriro hirya no hino mu mujyi wa Kigali, ubona ibirayi byinshi bituruka mu majyaruguru y’u Rwanda, mugihe muminsi yashize wahasangaga ibiturutse hanze y’u Rwanda cyane cyane ibyaturukaga mu gihugu cya Kenya na Tanzania.

Umwe mubaguzi bari baje kugura ibirayi mu isoko rya Gashyushya yagize ati” ahubwo iyaba byakomezaga bukamanuka bigasubira uko byahoze, kuko kuri ubu umuntu ajya kurya ikirayi yabanje kugikorera imibare daa! Ariko ubwo wenda byatangiye kuboneka turongera turye agafiriti. Ibi mbiguze kuri 550frw mugihe mu cyumweru gishize byaguraga 800frw, urumva ko byagabanutse Kandi byadushimishije.”

Uwimana Esperance ni umucuruzi w’ibirayi mu isoko rya Gashyushya, aganira na UMUSEMBURO, yavuze ko ugereranyije n’iminsi yashize kuri ubu ibiciro byagabanutse cyane

Ati” nkubungubu urabona ko abaguzi biyongereye, kubera ko nkubu kinigi yaguraga 1500frw ubu iri kugura 1000frw ndetse n’ibyaguraga 1000 ubu biri kuri 600frw cyangwa 550frw. Nyine kubera ko byaturukaga hanze y’igihugu niyo mpamvu byahendaga.”

Ibirayi yaba ababigura n’ababicuruza bavuga ko bikwiye ko ibiciro bya komeza kugabanuka kuko ari bimwe mu biribwa by’ibanze abanyarwanda bakunda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button