Utuntu nutundi

Akarere ka Burera na Réseau des Femmes biyemeje kongera ikibatsi mu guteza imbere umuryango

Akarere ka Burera n’Umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, biyemeje guhuza imbaraga mu bikorwa bifasha mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

Ni umwanzura wavuye mu ruzinduko rw’umunsi umwe, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, ari kumwe n’Umukozi w’aka karere Ushinzwe Guhuza ibikorwa by’Abafatanyabikorwa (JADF) ndetse n’Umujyanama wa Komite Nyobozi y’ako karere, bagiriye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango Réseau des Femmes kiri mu karere ka Gasabo, kuwa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera avuga ko bahisemo gusura Réseau des Femme kubera ko “Ni umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Burera kandi twishimira ibikorwa byiza akorera mu karere kacu.”

Meya Uwanyirigira yongeraho ko “Kwari ukugira ngo rero twongere tuganire ku bikorwa byose bakorera mu karere kacu ariko twongera kuganira no ku bindi bigikenewe ku buryo twafatanya gushyiramo imbaraga, mu rwego rwo gukomeza kunoza ubufatanye, imikorere n’imikoranire.”

Kugeza ubu, Umuryango Réseau des Femmes ufite imishinga ibiri ukorera mu karere ka Burera. Umwe ni uwitwa ‘Uri Nyampinga’ ufasha abangavu basambanyijwe bakanaterwa inda bakiri bato, aho babafashije kongera kwigarurira icyizere no kongera kwisanga mu muryango mugari, kubasubiza mu mashuri ndetse no kubafasha kwihangira imirimo ibyara inyungu.

Muri uwo mushinga kandi, banakumira inda ziterwa abangavu binyuze mu guhugura abangavu n’ingimbi ku ngingo zinyuranye zerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Abangavu bariguhugurwa ku buzima bw’imyororokere

Undi mushinga ni uwitwa ‘Grow’, Réseau des Femmes bafatanyamo na IPAR-Rwanda, ugamije gukangurira umuryango gufatanya imirimo yo mu rugo idahemberwa kandi ifatwa nk’iy’abagore, kugira ngo umugore na we ashobore twitabira indi mirimo ibyara inyungu.

Muri uwo mushinga, hanatanzwe ibigega bifata amazi mu rwego rwo koroshya imvune umugore wo mu cyaro ahura na zo mu gihe ajya gushakisha amazi.

Abaturage bo mu karere ka Burera bishimiye ibigega bifata amazi bahawe na Réseau des Femmes ku bufatanye na IPAR-Rwanda

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal ashima uruhare iyi mishinga yombi ifite mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

Yagize ati“Iyo baje rero gutanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, cyane cyane bagaragaza n’ibyakorohereza umugore muri ya mirimo myinshi akora, ni ikintu cyiza cyane.”

Meya Uwanyirigira ashimangira ko “Iyo wafashije umugore, ugafasha umwana w’umukobwa twese turabizi ko uba ufashije umuryango wose.”

Umuhuzabikorwa w’ Umuryango Réseau des Femmes, ku rwego rw’igihugu, Uwimana Xaverine avuga ko na bo barushijeho kwizeza ubufatanye Akarere ka Burera. Ati “Twarushijeho kumwizeza [Umuyobozi w’Akarere] ubufatanye, cyane cyane mu mishanga iri imbere.”

Madame Xaverine avuga ko by’umwihariko iyo mishinga igamije “Gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kurushaho kwigisha ubuzima bw’imyororokere kugira ngo dukumire inda ziterwa abangavu.”

Umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural washinzwe mu 1986. Ukora ibikorwa binyuranye bigamije guteza imbere umugore, by’umwihariko umugore wo mu cyaro, guteza imbere ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abangavu babyaye bakiri bato bo mu karere ka Burera bari mu itsinda 'Uri Nyampinga Cosmetics Production' rikora isabune z'amazi n'isabune zikomeye. Réseau des Femmes yabateye inkunga y'imashini bakoresha

Abangavu babyaye bakiri bato bo mu karere ka Burera bari mu itsinda ‘Uri Nyampinga Cosmetics Production’ rikora isabune z’amazi n’isabune zikomeye. Réseau des Femmes n’abafatanyabikorwa babo babateye inkunga y’imashini ebyiri bakoresha

Akarere ka Burera n’Umuryango Réseau des Femmes biyemeje kurushaho imikoranire mu bikorwa biteza imbere umugore n’umuryango muri rusange

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button