AmakuruMumahangaUbukunguUbuvugizi

Amafaranga fatizo yo kutangiza inzu y’ivunjisha yashyizwe kuri miliyoni 500

Abakora umurimo wo kuvunja amafaranga mu gihugu cy’uburundi bari gutakambira leta ko yagabanya amafaranga fatizo yo gutangira uwo murimo ngo kuko ayashyizweho Ari menshi cyane ugereranyije nuko byari bisanzwe.

Ibi babivuze nyuma y’uko banki nkuru y’Uburundi, igaragaje ko umuntu ushaka gutangiza inzu y’ivunjisha agomba kuba afite amafaranga miliyoni 500 y’ifatizo ndetse n’ingwate ya miliyoni 50 z’amafaranga y’amarundi.

Mu busanzwe amafaranga yasabwaga umuntu ushaka gutangiza umwuga wo kuvunja mu gihugu cy’u Burundi yari miliyoni 100 zonyine z’amafaranga y’amarundi.

Mu nama iherutse guhuza aba bakora umwuga wo kuvunja na Banki nkuru y’Uburundi, basabye ko habaho kugabanya ayo mafaranga fatizo ndetse n’iyo ngwate basabwa.

Gusa nubwo bimeze bityo ariko, ubuyobozi bwa banki nkuru y’Uburundi yo ntibukozwa ubwo busabe kuko bwahise bubasaba ko bakwibumbira mu matsinda y’abavunjayi kugira ngo bazabashe kubona ayo mafaranga fatizo basabwa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button