AmakuruImikino

Amaherezo inzu irasigara yonyine, muri ferwafa intebe zose zashyushye.

Muhire Henley wari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),  IRAGUHA David warushinzwe imari na Uwanyiligira Delphine waruhagarariye komisiyo ishinzwe amategeko, beguye kuri uyu mwanya nyuma y’amasaha 26 Perezida wa FERWAFA nawe yeguye.

Ibi byabaye kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni nyuma y’amasaha macye uwari Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier Mugabo nawe yeguye kuri uyu mwanya bitewe n’icyo yise impamvu ze bwite zimukomereye mu ibaruwa yashyize hanze ihamya ubwegure bwe.

IRAGUHA David nawe yeguye ku nshingano ze benshi birabatungura.

Kugeza ubu nta baruwa ya Muhire Henley yemeza uku kwegura irajya hanze, ariko amakuru dukesha InyaRwanda  avuga ko yamaze gusezera ku nshingano yari afite zo kuba Umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muhire Henley kandi yeguriye rimwe na David IRAGUHA wari ushinzwe imari muri FERWAFA wigeze no kubaho Umunyamabanga w’umusigire ndetse nyuma yaho gato Uwanyiligira Delphine( uhagarariye komisiyo y’amategeko ya excom)  nawe agahita yegura.

Ku wa 6 Mutarama 2022, ni bwo Muhire yari yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yari yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu awuriho ariko akaza kwegura tariki ya 12 Nzeri 2021. Aha inshingano zahise zisigaranwa na Iraguha David aba Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button