Ubuzima

Amakuru make ku buzima bw’imyororokere, intandaro yo guterwa inda ngo baramuvura UBUSUGI

Kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere byatumye umwangavu wo mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, aterwa inda n’uwari mwarimu we amubeshya ko ari kumuvura‘UBUSUGI’. Isugi ubusanzwe bivuga umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe, ndetse mu ndangagaciro z’Abanyarwanda bifatwa nk’ishema ku mukobwa ushatse umugabo akiri isugi.

Muri Gashyantare 2017, nibwo ababyeyi ba Kaliza (Izina twahinduye hubahirizwa uburenganzira bw’umwana) bamushakiye umwarimu wo kumufasha gusubiramo amasomo ye mu bihe by’ibiruhuko. Icyo gihe yarafite imyaka 15 y’amavuko, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Aho kumufasha mu masomo yagombaga kumufashamo, uyu mwarimu ngo yatangiye kwigisha Kaliza ibijyanye n’ubusugi ndetse n’ingaruka bigira ku mukobwa ushaka umugabo akiri isugi.

Kaliza avuga ko “Icyo gihe twafunze ibyumweru bitatu; ndakeka umunsi atabimbwiye ni umunsi wa mbere tugihura. We yambwiye ko iyo umuntu agejeje imyaka nk’iyo narimfite akiri isugi, iyo agiye gushaka umugabo bimubere ikibazo.”

Ibitandukanye n’ubusobanuro bw’isugi, Kaliza avuga ko mwarimu we yakomeje kumwigisha ububi bwo gushaka akiri isugi ndetse ko umuntu wabimuvura yaba amwitangiye.

Ati “Kuri we yananyerekaga ko kubinkorera ari ubufasha azaba ampaye.” Yongeraho ko “yari yanabyanze.”

Uyu mwangavu wo mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, yaje kwemera inama za mwarimu we birangira amusambanyije anamuteye inda.

Ingaruka zo kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere

Kaliza yemeza ko atarafite ubumenyi nyabwo ku cyitwa ‘isugi’. Yagize ati “Ku myaka 15 ntabwo narinsobanukiwe ibijyanye n’imyororokere. Numvaga ijambo isugi ariko sinarinzi ngo biva ku ki. Narabyumvaga isugi nyine ngo igihugu cyasugiye,…”

Ingaruka zo kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere zakurikiranye uyu mwangavu na nyuma yo gusa.

Kubura imihango kuri we nta cyo byari bivuze. “Icyo gihe narinarabonye imihango rimwe gusa. Turi ku ishuri rero hari ibintu bavugaga ko iyo uhinduye ‘climat’ imihango hari igihe itaza. Nanjye numvaga aruko byagenze.”

Ibyo byatumye amara amezi arindwi ataramenya ko yasamye. Ati “bigeze mu mezi arindwi nibwo byagaragaye kuko narwaye cyane njyanywa kwa muganga n’ikigo.”

Kaliza avuga ko uwarushinzwe imyitwarire muri icyo kigo (animatrice) ari we wamujyanye kwa muganga bamupimye basanga aratwite. Gusa, animatrice ngo ntiyigeze abimubwira ahubwo yaramucyuye abibwira umubyeyi we.

Muri icyo gihe ntibigeze bamenya igihe nyacyo iyo nda yarifite. Ati “barambajije ngo nkeka ko inda yaba ifite amezi angahe, mvuga ko ifite amezi ane.”

Bitewe nuko inda itagaragaraga urebeye inyuma, umubyeyi wa Kaliza na Animatrice we bafashe umwanzuro wo kumusubiza ku ishuri agasoza umwaka w’amashuri, waburaga ukwezi kumwe gusa .

Ibyo byatumye ageza igihe cyo kubyara atarapimisha inda na rimwe, mu gihe inzego z’ubuzima nyamara ziteganya ko  umubyeyi apimisha inda nibura inshuro enye mbere yo kubyara.

Ati “Niba ntibagiwe, twatashye tariki 6/11, nza ababyeyi biteguye ko bagiye gupimisha nyine biriya byose bakorera ababyeyi. Nahise mbyaya kuri 28/11 ntarapimisha na rimwe.”

Uwateye Kaliza  inda na we ntabwo babashije kumufata ngo aryozwe icyaha cyo gusambanya umwana kuko babimenya yamaze gutoroka. “Warambazaga nkarira. Bampaye gutuza, muri icyo gihe mpita njya kumureba ngo mubaze. We yahise atoroka.” Yongeraho ko “Kuva icyo gihe na nubu ntabwo araboneka.”

Uruhare rw’ababyeyi rurakenewe mu guha abana amakuru ya nyayo ku buzima bw’imyororokere.

Ibyabaye kuri Kaliza byashoboraga kuba byarakumiriwe mbere y’igihe; iyo abiganiriza umubyeyi we. Nyamara ngo icyo kiganiro ntibari kukigirana.

Impamvu nuko “bimwe abandi bana baba barababwiye, ntabwo mama wanjye yigeze abigira. Rero ni yo mpamvu nagize ubwoba kuko icyo kiganiro tutari kukigirana.” Yongeraho ko “Iyo nza kuba mwisanzuyeho, nakabaye naramubajije ibyo by’ubusugi.”

Inzobere mu buzima bw’imyororokere Dr. Anicet Nzabonimpa ashimangira ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu guha abana babo amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Yagize ati “Umubyeyi agomba kuganiriza umwana kugira ngo yubake cya cyizere, bityo umwana na we amwisanzureho amubwire ibintu byose.”

Mu gihe kandi hari ababyeyi bavuga ko na bo nta makuru ahagije baba bafite, Dr. Anicet avuga ko ababyeyi badakeneye imfashanyigisho zihariye.

Ati “Nemera ko umubyeyi nta n’indi mfashanyigisho y’umwihariko akenera kuko ubuzima yanyuzemo na we ari muri kiriya kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu ni yo mfashanyigisho ya mbere.”

Dr .Anicet Nzabonimpa, Inzobere mu buzima bw’imyororokere

Dr. Anicet asobanura kandi ko igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu abana bakabaye bahabwa amakuru ya nyayo ku buzima bw’imyororokere. Ati “Muri kiriya kigero cy’imyaka hagati ya 10 na 20, ni cyo gihe nyacyo ubundi cyo kubaha amakuru nyayo, cyane cyane ajyanye n’impinduka zigenda zigaragara ku mibiri yabo. Impamva ngo nuko “baba bageze mu gihe na bo bashobora kuba batera cyangwa batwara inda.”

Kugezwaho inyigisho n’ibikorwa by’ubuvuzi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ni uburenganzira bugenwa n’itegeko n° 21/05/2016 ryo kuwa 20/05/2016, ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu mu Rwanda.

Ingingo ya 14 y’iryo tegeko ikavuga ko “Umubyeyi wese cyangwa ushinzwe kurera umwana afite inshingano zo kuganiriza abana ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu.”

Uretse uruhare rw’ababyeyi mu iyubahirizwa ry’ubwo burenganzira, inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda n’abafatanyabikorwa ba bo, na bo nk’abafite inshingano zo guteza imbere ubuzima bw’imyororokere y’abantu, bashyizeho imfashanyigisho zoroshye gukoresha, aho uhamagara  kuri nimero ya telephone 845 cyangwa ugakanda *845# ugakoresha ubutumwa bugufi, ubundi ukabona amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere.

Inkuru ya Marie Joseline Nyituriki

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button