Amakuru
Trending

AMAKURU MASHYA: Abishwe n’ibiza Imibare yarenze abantu100

Imibare y’abahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryacyeye, yagiye izamuka, aho kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 109, barimo 95 b’Iburengerazuba, na 14 bo mu Majyaruguru.

Amakuru yabanje yavugaga ko  abantu bagera muri 55 ari bo bari bamaze kumenyekana ko bishwe n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryacyeye, naho mu Ntara y’Amajyaruguru, bikaba byishe abantu 14.
Iyi mvura yaguye mu ijoro rishyira none ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi, yibasiye cyane ibice by’Intara y’Iburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yavuze ko iyi Ntara yahuye n’isanganya rikomeye cyane ku bw’iyi mvura yateje ibiza birimo inkangu ndetse n’isenyuka ry’inzu za bamwe mu baturage zanabagwiriye, bamwe bakahasiga ubuzima.

Nyuma y’ibi bizaba impungenge ni zose Ku baturage, bitewe nuko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko muri uku kwezi kwa gicurasi aribwo imvura igiye kwiyongera, ibi bisobanura ko ibyago Ari byinshi by’umwihariko Ku batuye mu buhaname nko Mu majyaruguru no mu burengerazuba.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button