Amakuru

Amakuru mashya kuri Turahirwa Moses witabye urukiko

Turahirwa Moses yitabye urukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yemeye ko yakoresheje ikiyobyabwenge cy’urumogi, ariko avuga ko yari mu Butaliyani ku buryo bitafatwa nk’icyaha.

Turahirwa aregwa ibyaha bibiri birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano, hashingiwe kuri passport ye yagaragaje avuga ko yahinduriwe igitsina.

Amakuru dukesha Hose.rw avuga ko mu iburanisha ry’urubanza rwe ryatangiye kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwagejeje Turahirwa mu rukiko aregwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, kuko mu isuzumwa yakorewe bamusanzemo ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Hose.rw ikomeza ivuga ko uyu musore atahakanye ibyo gukoresha ibiyobyabwenge, gusa ahamya ko urumogi yarunywereye mu Butaliyani aho yari amaze imyaka ibiri yiga, kandi ko ho rutabujijwe bityoko akwiye kuryozwa urumogi yaba yanywereye mu Rwanda, aho kuryozwa urwo yanywereye aho rwemewe, Uyu musore yahakanye iby’agapfunyika k’urumogi kasanzww mu ishati ye avuga ko atazi iyo kavuye.

Moses ni umwe mu banyamideli bubatse izina

Hose.rw ivuga ko Ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano, Ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho guhindura passport yahawe n’Urwego rwa Leta, agashyiraho amakuru y’uko yahinduriwe igitsina n’itariki y’amavuko.

Mu kwiregura, Turahirwa yahakanye iki cyaha avuga ko atigeze ahindura urwandiko rwe rw’inzira, cyane ko yifashishije kopi yarwo.

Aha yavuze ko nta kigaragaza ko ari urwandiko rwe rw’inzira yahinduye, ahubwo icyabayeho ari uko yafashe kopi yarwo, akuraho bimwe mu biruranga.

Ahamya ko kuba yari yasibye nimero z’icyo cyangombwa, yumva bidakwiye kuba icyaha.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Moses yafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagishakwa ibindi bimenyetso, gusa Moses we yasabye kurekurwa ndetse atanga inzu ye y”imideli nk’ingwate ndetse n’abo mu muryango we biyemeza kumuhagararira.

Iyi ni ifoto Moses yashyize kuri Instagram

Urukiko rwemeje ko icyemezo cy’ifunga n’ifungura ry’agateganyo cyizafatwa kuwa 15 Gicurasi 2023.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button