Imyidagaduro

Amarembera y’amatsinda yakoraga umuziki nyarwanda

Umuziki wo mu Rwanda uratera imbere umunsi ku wundi abahanzi bashya, indirimbo zitunganijwe neza haba amajwi n’amashusho n’ibindi byinshi.

Gusa ikibazo gihari nuko abahanzi baririmbira mumatsinda icyo bita group bikomeje kugenda bicika Muri Uyu muziki.

Mu Rwanda twagize amatsinda y’umuziki akomeye arimo Urban Boyz, Dream Boyz, The Brothers, TNP , Kigali Boyz, Nandi menshi nkayo atakibaho.

Ubu mu Rwanda harabarizwa amatsinda azwi atarenze atatu ayobowe na The Same yo mu Karere ka Rubavu hakaza Active Again ndetse na Juda music.

Mu mboni zaba bahanzi igituma amatsinda agenda asenyuka ngo nuko haba harimo gukunda indonke cyane kwaburi umwe mw’itsinda cyangwa nanone hakazamo kudahuza nabagenzi bawe kugeza mutandukanye.

The Same Abiru nirimwe mu matsinda amaze igihe kitari gito muri uyu muziki w’URwanda Kuko bawutangiye kuva mu mwaka wa 2012 Kugeza magingo aya.

Impamvu twibanze kuri iritsinda rya The Same nuko ariryo magingo aya riheruka gusora indirimbo Yitwa PAKA bakoreye Kwa Element ndetse bakaba bafite n’indi mishinga myinshi mu mpera z’uyu mwaka
THE SAME ABIRU babwiye Umusemburo.com ko ibanga ryo kuba bamaranye iyi myaka yose ingana gutya icyabibashoboje ari ugushyirahamwe no kurinda izina bubatse Kandi bakizera ko byinshi byiza bibategere.

Active again nayo irahari gusa ntabwo ikigaragara cyane kuruhando rwa Music yo mu Rwanda nka mbere cyo kimwe na Juda music.

Muri aka Karere ka Africa y’uburasirazuba amatsinda Akomeje gukendera aho ubu irisigaye rikora neza Ari Sout Sol yo Muri Kenya.

Ese abakunze umuziki w’abahanzi baririmba mu matsinda hakorwe iki kugirango Aya asigaye tuyagumane?

The Same🗣️”mukwiye gutanga amahirwe kuri ayo matsinda mu bitaramo byose bitegurwa ndetse nandi ma Festival yose bagahabwa umwanya n’amafaranga nkuko babiha abanyamahanga”.

Mu matsinda yose akora umuziki mu Rwanda kugeza ubu The Same niyo ihagaze Kandi imaranye n’igihe kinini.

Mugihe byaba bidakozwe nkuko iritsinda ryabidutangarije nta shiti tuzabona kuzimira kw’amatsinda aririmba mu Rwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button