MumahangaPolitikiUmutekano

Amerika igiye gufatira ibihano bikakaye abacanshuro ba Wagner

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gufata umutwe w’abacanshuro ba Wagner nk’ishyirahamwe z’inkozi z’ibibi ndengamupaka.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano muri America bwana John Kirby, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru.

Avuga ko Amerika igiye gufatira ibihano bishyashya uyu mutwe ndetse n’abawutera inkunga bose, kuko ngo kuri ubu abagera ku bihumbi 50 bawo bari muri Ukraine mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n’uburusiya.

Amerika ivuga ko kwita uyu mutwe Abanyabyaha nyambukiranyamipaka, bizatuma bashobora gushyirirwaho ibihano bikakaye cyane ko ngo kuri ubu ari umutwe witwara gisirikare mu bihugu nka Syria, Libya, Centrafrica ndetse n’ahandi.

Uyu mutwe kandi uherutse kohereza abacanshuro bawo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kirby avuga ko hafi 80% y’abacanshuro ba Wagner bakurwa muri gereza zitandukanye. Uyu mutwe witwara gisirikare kuri ubu ngo urageraniwe hagati y’uwawushinze n’ubuyobozi bw’Uburusiya.

Uyu muvugizi w’urwego rushinzwe umutekano muri America yavuze Kandi ko amafoto y’ubutasi bwa Amerika yerekanye ibifaru byinjiye muri koreya ya Ruguru, bikavugwa ko zari zikoreye ibisasu byo mu bwoko bwa riketi by’ingabo zirwanira kubutaka ndetse na misire ariko aho gukoreshwa n’ingabo z’igihugu bigakoreshwa n’abarwanyi b’acanshuro ba Wagner.

Abacanshuro ba Wagner bagiye gufatira ibihano bikakaye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button