Amakuru

Apostle Yongwe yatawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi HARERIMANA Joseph uzwi ku izina rya “Apostle YONGWE.”

Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku cyumweru tariki ya 01 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya.

Ku bijyanye n’uburyo icyaha akekwaho yaba yaragikozemo, umuvugizi wa RIB yavuze ko bikiri mu iperereza bityo ko kubitangaza bishobora kubangamira iperereza rikiri gukorwa.

Yagize ati “Ibimenyetso biracyari gukusanywa kugirango dosiye ye itunganywe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Kugeza ubu Apostle Yongwe afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kimihurura.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie), giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’Uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko kuri iki cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

RIB yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi kandi bakirinda ibintu byose bishobora gutuma bagirana ibibazo n’amategeko kuko aribwo buryo bwiza burinda umuntu kugwa mu cyaha, biganisha ku kumuhungabanyiriza ibyo akora.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button