AmakuruImikino

APR FC yegukanye Mugisha Gilbert imukuye muri Rayon Sports

Ikipe ya APR FC yasinyishije Mugisha Gilbert imaze iminsi ishaka imukuye mu ikipe ya Rayon Sports yari yasojemo amasezerano ntiyemera kongera andi.

Amakuru atugeraho aravuga ko Gilbert Mugisha wari umaze imyaka 4 akinira ikipe ya Rayon Sports yasinyiye APR FC, kuri Miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ayikinire imyaka 2 iri imbere.

Bivugwa koAPR FC izajya imuhemba umushahara w’ibihumbi 900 000 FRW ku kwezi.

APR FC yigeze gushaka gusinyisha Mugisha muri 2019 ariko ntibyakunda kuko yari agifite amasezerano ya Rayon Sports.

Kuri uyu wa Kabiri Rayon Sports yari yishyuye Mugisha ibirarane yari imusigayemo, ariko ntabwo yayisinye, Police FC nayo yamushakaga cyane.

Djabel Manishimwe nawe yasinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya APR FC kuri Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe myaka ibiri ishize yari yahawe Rwf 20M.

Placide Rwabuhihi yongereye APR FC y’imyaka 3 kuri miliyoni 15 FRW.

Mugisha Gilbert ukina ku mpande asatira izamu, yabaye umukinnyi wa gatatu mushya uguzwe na APR FC nyuma ya Nsabimana Aimable wakiniraga Police FC mu mutima wa ba myugariro na Kwitonda Alain ‘Bacca’ wakiniraga Bugesera FC asatira izamu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button