AmakuruIwacu iyo

Arahigishwa uruhindu sergeant Robert ,umusirikare akaba n’umuhanzi arazira gusambaya umwana

Umuhanzi ndetse akaba n’umusirikare ufite ipeti rya sergeant, akaba yaramenyakanye ku izina rya robert, arahigishwa uruhindu n’ubugenzacyaha ngo ashyikirizwe ubutabera, nyuma yuko hamenyekanye ko yasambanyije umwana w’imyaka 15

nkuko byanditswe n’ikinyamakuru igihe cyemeza ko gifite amakuru yizewe, sergeant Robert ngo yaba yarakoze amahano kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 ugushyingo 2020, agasambanya umwana w’imyaka 15 byamenyekana ko byabaye agahita atorokera ahantu hataramenyekana magingo aya. inzego z’umutekano zirasaba buri muntu wese wamubona kuzimenyesha cg bakamenyesha inzego zibanze zibegereye

amazina ye yombi yitwa Kabera robert ufite ipeti rya sergeant , yamenyekanye cyane mu ndirimbo za gisirikare gusa yanagiye akora n’izindi zisanzwe , akaba kandi azwi mu itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zicuranga, Army Jazz Band.

iki cyaha aramutse agihamijwe kiri mu ingingo 133, ivuga ko usambanyije umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 ariko kitarengeje 25,

iyo umwana wasambanyijwe ari munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshya cyaha.iyo kandi gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira, ubumuga ahanishwa igifungo cya burundu

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button