AmakuruMumahangaPolitikiUmutekano

“Ariko ubundi umutekano ni angahe koko?_Umusirikare wa FARDC wakubiswe

Umutwe wa M23 ukomeje kwamagana iyicarubozo n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, by’umwihariko abo mubwoko bw’abatutsi.

Ni nyuma y’uko kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, hakwirakwijwe video y’umusirikare wa DRC ariko gukurubanwa n’abaturage abandi bamukubita bamuziza kuba avuga ikinyarwanda.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter n’umuyobozi wa M23, agaragaza uyu musirikare wa FARDC ari guhohoterwa n’abaturage bafatanyije n’umusirikare mugenzi wuyu musirikare.

Aba baturage bakurubanaga uyu musirikare bamufashe mu mashati bamutuka ngo ni umunyarwanda, baramukubita kugeza ubwo atangiye kuva amaraso mumazuru no mu kanwa.

Uyu musirikare wabaye aka Yezu wababariye abishi be, nawe yagaragaye yegamye kumodoka bisa n’aho yanegekaye, abaza abamukubise ati ” ariko ubundi umutekano ni angahe Koko?”

Nyuma yo kuvuga ibi yahise ahaguruka ariko nta gatege afite ari nako yikanda munda cyane.

Ibi byakorewe uyu musirikare, byamaganiwe kure n’abaturage ba Congo bakoresha ikinyarwanda barimo n’umutwe wa M23, ubusanzwe washinzwe ugamije kurwanya akarengane nkaka nkuko bivugwa n’umuyobozi wawo Bertrand Bisimwa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button