Amakuru

Arsenal iri hafi Gusinyisha undi musore w’inkingi ya mwamba

Umukinnyi ukiri muto ukina asatira aciye ku mpande Muri Arsenal, Reiss Nelson ari hafi kongera amasezerano y’imyaka ine muri iyi kipe yambara visit Rwanda.

Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibivuga, bivugwa ko uyu musore wifuzwaga n’amakipe menshi yiganjemo ayo mu bwongereza yahisemo kuguma muri Arsenal n’ubwo yari yabanje Kubyanga avuga ko akeneye gukina Aho azajya abanzamo, gusa ngo ibiganiro yagiranye n’umutoza we Mikel Arteta byaramunyuze, bikaba biteganyijwe ko vuba aha arongera amasezerano y’imyaka ine.

Uyu Musore ukundwa n’abakunzi ba Arsenal dore ko yagiye abatabara aho rukomeye inshuro nyinshii, benshi bemeza ko afite impano ndetse ko akwiye guhabwa umwanya uhagije muri Arsenal.

Reiss Nelson yarerewe muri Arsenal ndetse ngo kuri we kuva muri Arsenal abifata nk’inzira y’umusaraba.

Arsenal yitwaye neza muri uyu Mwaka wa shampiyona irateganya kongeramo mashya  kugirango umwaka utaha izabe ikomeye cyane, niyo mamvu yatangiye kongerera abakinnyi bayo amasezerano mashya ngo batazayicika, abo barimo: Bukayo Saka, Gabriel Martinel, Aron Ramsdale ndetse na Reiss Nelson ugiye gukurikiraho Gusa bikavugwa ko William Saliba, Martin Odegard nabo amasezerano yabo yegereje.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button