AmakuruUtuntu nutundi

Australia: Habonetse igikeri kidasanzwe kurusha ibindi ku isi

Hakunze kugaragara udushya twinshi haba mu biribwa, inyamanswa, ibimera ndetse n’ibindi, aho ushobora gusanga habonetse kimwe muri ibyo bidasabzwe.

Urugero nko mu minsi ishize hari Inkuru yakwkurakwiye y’umwana muto watoye iryinyo ry’ifi ryari rimaze igihe rishakishwa n’abatari bake. Hajya humvikana ngo habonetse ikijumba gipima ibiro byinshi kurusha ibindi ku isi ndetse n’ibindi.

Kuri iyi nshuro icyabonetse ni igikeri bivugwa ko gishobora kuba aricyo kinini ndetse gipima ibiro byinshi kurusha ibindi byabayeho, kuko bagipimye bagasanga gipima ibiro 2.7.

Ni igikeri cyabonetse mu makyaruguru ya Australia muri leta ya Queensland, kibonwa n’umugore ushinzwe kurinda Pariki cyagaragayemo.

BBC yanditse ko bahise bacyita Toadzilla, kubera ubunini bwacyo ndetse gihita kivanwa muri iryo shyamba, kugira ngo kitagira icyo kiba.

Kylee Gray uyu mugore urinda iri shyamba yabwiye ibiro bishinzwe amakuru muri iki gihugu ati”Sinigeze mbona ikindi kinini gutya Nabonaga ari nk’umupira w’amaguru ufite amaguru. Twahise tukita Toadzilla”.

Kylee n’ikipe ye bafashe iki gikeri bikekwa ko ari ikigore bakijyana aho bakorera.

Kugeza ubu igikeri kinini kizwi ni icyiswe Prinsen cyapimaga ibiro 2, 65, cyabonetse muri Sweden mu 1991.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button