AmakuruUmutekano

Babiri bacyekwaho kwica umushoferi n’umuvunjayi, batawe muri yombi

Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakurikiranweho kwica bagenzi babo bakoresheje imbunda nto zizwi nka Pistol.

Polisi ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko kubufatanye n’izindi nzego z’umutekanye, bafashe Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves, bacyekwaho kwica Mujyambere Idrissa wari ufite Imyaka 49 y’amavuko, wiciwe mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro mu ijoro ryo kuwa 18 Gicirasi 2022, ndetse n’undi mugabo witwa Kayitare Jean Pierre wishwe ku wa 13 Ugushyingo 2022, bakoresheje imbunda nto.

Uyu mugabo witwa Mujyambere wishwe muri Gicurasi 2022, yari asanzwe ari umuvunjayi mu mujyi wa Kigali aza kwicirwa aho yari atuye.

Ni mugihe uyu Jean Pierre we yari umushoferi mu mujyi wa Kigali, aza gushukwa ajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riherereye mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge ahita ahicirwa ndetse n’imodoka ye iribwa.

Kayitare Jean Pierre uherutse kwicwa bakoresheje Pistol.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangarije Umusemburo.com ko umuntu wishora mu byaha by’ubwicanyi atazihanganirwa n’inzego z’umutekano.

Ati”Ubutumwa ni uko uzakora uwishora mu byaha wese, Polisi ifatanyije n’izindi nzego bizamufata. Abaturage bajye baduha amakuru ku igihe ku banyabyaha.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iperereza rigikomeje.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button