Amakuru

Bamenya yatanze ukuri kubyo yavugwagaho byo kugambanira Bahavu ngo yimwe Imodoka

Tariki ya 1 Mata 2023 nibwo hatanzwe ibihembo muri RIMA 2023 (Rwanda International Movie Awards) aho igihembo cya ’People’s Choice Awards’ cy’imodoka cyegukanywe Usanase Bahavu Jeannette wari wagize amajwi menshi, gusa ntiyahise ashyikirizwa imodoka yari yatsindiye bitewe n’ubwumvikane buke hagati ye n’umuterankunga w’irushanywa.

Ubwo ibi byose byabaga, hagiye hasohoka inkuru nyinshi aho bamwe bavugaga ko nayanga bari buze kuyiha Bamenya wari wabaye uwa kabiri mu majwi.

Mu kiganiro Bamenya yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, yavuze ko abantu bamwitwayeho umwikomoko ko yari abyihishe, ibintu avuga ko atari byo cyane ko n’iyo modoka bavuga yarwaniraga, iyo agendamo iyikubye kabiri mu giciro.

Uku kumwibasira byamuteye umutima mubi kuko ibyo yavugwagaho byari bitandukanye n’ukuri gusa  akomeza avuga ko atababajwe n’uko yatsinzwe ahubwo yababaye nyuma y’irushanwa bimye imodoka Bahavu wari wayitsindiye,

Ngo byageze aho yitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha abazwa ibintu na we atazi, ahubwo ari akagambane na we yarimo akorerwa.

Yahamije ko ibyo bari barimo hari harimo ubugambanyi bwinshi, ngo na we yaragambaniwe ndetse hari n’uwamugambaniye arabimenya amufasha kugambanirwa.

Icya mbere yahereyeho avuga ko yaba yaranagambaniwe ni uko n’urubuga rwatorerwagaho amatora akirangira bahise barukuraho ntibagaragaza n’uko bakurikiranye mu majwi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button