IbigezwehoImyidagaduroUtuntu nutundi

Bamwe bati”batubwiraga ko usigaye utwara ibikamyo”_Meddy yazamuye amarangamutima y’abakunzi be

Nyuma yo kumara igihe kinini atiyereka abakunzi be mu muziki, umuhanzi Meddy yongeye gukora Ku marangamutima ya benshi, ababwira ko bidatinze agiye gusohora indirimbo nshya.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Ngabo Medard Jorbet, yari amaze umwaka urenga atarongera gusohora indirimbo n’imwe, nyuma yiyo yahimbiye umugorewe Mimi, yitwa Queen of Sheba.

Meddy ni umwe mu bahanzi bayigeze biyereka abakunzi babo muri uyu mwaka turi kugera kumusozo wa 2022, ndetse benshi bakaba batekerezaga ko uyu mugabo w’umwana umwe, ashobora kuba yaragize ikindi kibazo gikomeye.

Ubwo rero yanyuzaga ubutumwa kurukuta rwe rwa Twitter, abakunzi be bongeye kumwereka inyota bari bafitiye igihangano cye babusamira hejuru.

Meddy yanditse ati “Indirimbo nshya iraje! Hari hashize igihe.”

Mu bahise bamusubiza, hari uwiyita Siga inkweto hanze, wahise amusubiza ati”Thanks God, batubwiraga ko usigaye utwara ibikamyo.”

https://twitter.com/Meddyonly/status/1603157093422403584?t=uIc1rq5VqkG7uNU9swOqHw&s=08

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo nshya ya Meddy yitwa Blessed, izajya hanze Ku wa 20 Ukuboza 2022, ikazakurikirwa n’indi izasohoka kuri 20 Mutarama 2023.

Gusa hari abahise bibaza niba Koko uyu mugabo atazongera gukora indirimbo asanzwe akora, iyi Blessed ikaba intangiriro zo gukora umuziki uhimbaza Imana.

SURA UMUSEMBURONEWS TV

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button