AmakuruMumahangaUbuvugizi

Barahigishwa uruhindu nyuma yo kwiba uruhinja rw’amezi abiri

Abagore babiri bari guhigishwa uruhindu na Polisi nyuma yuko yo kujya gusura mugezi wabo wari umaze iminsi abyaye, uruhinja rwe rukaburirwa irengero bakimara kuhava.

Aba bagore babiri bataramenyekana, nibo bacyekwaho kwiba uruhinja, nyuma yo kujya gusura umubyeyi, ahagana saa tatu zijoro.

Umuyobozi wa Police mu ntara ya Kagera ACP William Mwampaghale, yavuze ko bamenye amakuru ko ku wa 02 ukuboza 2022, hari abagore batatu bagiye gusura uwo mubyeyi mu masaha ya saa moya z’ijoro nyuma barasezera, uwo mubyeyi arabaherekeza barataha.

Nyuma bigeze mu masaa tatu zijoro nibwo abagore babiri muri babandi batatu, bagarutse babwira wa mubyeyi ko hari ibyo bifuza ku mubwira gusa abasaba ko bazagaruka ari mu gitondo kuko bwari bwije.

Bahise bataha nabwo arabaherekeza agarutse nibwo yarebye umwana aramubura ahita atabaza inzego zibishinzwe, ngo bashakishe abo bagore babiriri kuko nibo ngo hayise acyeka ko bihishe inyuma yibura ry’uwo mwana we.

Uyu Muyobozi wa Police yasabye ko aho bakumva cyangwa bagacyeka ahari umwana utari uwo muri urwo rugo ko yatanga amakuru uwabigizemo uruhare agatabwa muri yombi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button