ImyidagaduroUbuzima

Barashima ibyiza Bazongere ukina film yabagejejeho

Umuryango ‘Her Friends’ washinzwe n’umukinnyi wa filime Bazongere Rosine, watanze inkunga y’imashini zo kudoda ku bakobwa batewe inda zitateguwe bakiri bato.

Ni imashini zatanzwe mu mpera z’iki Cyumweru ku bakobwa bo mu Karere ka Kayonza babarizwa muri uyu muryango.

Imashini zatanzwe ni zirindwi, abazihawe ni abarangije amahugurwa yo kudoda bahawe. Ubwo yaganiraga n’IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko ari igikorwa bateguye mu gufasha abakobwa batewe inda bakiri bato kwiyubakira ejo hazaza.

Ati “Umuryango wacu ufite gahunda yo gufasha abakobwa baba baratewe inda bakiri bato, kuri iyi nshuro twatanze imashini zirindwi mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka.”

Bazongere avuga ko bizeye ko izi mashini zizafasha aba bakobwa kwiyubaka bakanita ku miryango yabo.
Mu 2019 nibwo Bazongere wakinnye muri filime zikomeye mu Rwanda nka Citymaid, Papa Sava yashinze umuryango yise ’Her Friends’ w’abakobwa babyaye bakiri bato.

Bazongere na we wabyaye akiri muto, avuga ko igitekerezo cyo gushinga uwo muryango cyaturutse ku bajyaga bakurikira inkuru z’uburyo yabyaye akiri muto, bakifuza ko yabagira inama.

Abakobwa babarizwa muri uyu muryango, abenshi batangiye ari abakunzi be, bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Usibye ubufasha bwo kwiyubakira ubuzima, bagirwa n’inama zabafasha mu rugendo rwabo rw’ubuzima.

Abawubarizwamo ni abakobwa babyaye imburagihe 59.
Nyuma y’iki gikorwa abatari bake bakomeje gushimira uyu mukobwa ukunzwee cyane muri Cinema nyarwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button