Amakuru

” barenzwe n’amashyari” Munyakazii Sadate Yihanangirije abakwirakwije amakuru avuga ko Minisitiri wa siporo yariye ruswa

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko nubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports atigeze abigiraho ikibazo gikomeye.

Ni nyuma y’inkuru ziriwe zicicikana ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri zivuga ko Munyangaju Aurore Mimosa afunzwe nyuma yo kugwa gitumo yakira ruswa, gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabiteye utwatsi ndetse na we akaba yaje kugaragara muri LDK yitabiriye umukino NBA Academy na Espoir BBC.

Avuga ku butumwa bwa Hakuzwumuremyi Joseph, umuyobozi w’ikinyamakuru Umuryango yashyize kuri Twitter bwagarukaga ku ifungwa rya Mimosa, Sadate yavuze ko barenzwe n’ishyari ndetse ko iyo babonye Mimosa muri Minisiteri bata inkonda, nyamara we ngo nubwo yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports ntiyigeze abigira ibintu birebire.

Sadate wayoboye Rayon Sport nyuma akavanywaho na minisiteri ya siporo, kubera imvururu zari muri iyi ikipe, ni umwe mu bataripfana Ku mbugankoranyambaga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button