Mumahanga

Batandatu bakomerekejwe n’umuntu witwaje icyuma

Abantu batandatu bakomerekejwe umwe muri bo bikomeye, nyuma yo guterwa icyuma muri gare mpuzamahanga ya Paris izwi nka Gare du Nord kuri uyu wa Gatatu .

BBC yanditse ko Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Gerald Darmanin, yatangaje ko uyu mugabo yahagaritswe n’abapolisi babiri bari bavuye ku kazi basubiye mu rugo.

Yavuze ko ukekwa yarashwe inshuro eshatu ajyanwa mu bitaro afite ibikomere bikomeye. Abayobozi barimo kugerageza kumenya impamvu yateye uyu mugabo kugaba iki gitero.

Igitero cyabaye saa 06:42 (05:42 GMT), aho bivugwa ko mu munota umwe abantu bose uko ari batandatu bari bamaze gukomeretswa n’uwagabye igitero afashwe. Darmanin yashimiye abo bapolisi uburyo batabaye mu “butwari n’umuvuduko”, avuga ko byarokoye ubuzima bw’abantu benshi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button