AmakuruMumahangaPolitikiUmutekano

Beni: Hongeye kumvikana iturika ry’igisasu mu isoko

Nyuma y’igisasu cyaturikiye I Beni mu rusengero rwo muri repubulika ya demokarasi ya Congo, hongeye kumva irindi turika ry’igisasu mu isoko ryo muri aka gace n’ubundi ka Beni.

Ibintu bikomeje kuzamba, kuko uretse intambara ihanganishije FARDC na M23, hanakomeje ibikorwa bihungabanya umutekano dore ko hari ikindi gisasu cyaturikiye mu isoko nyuma yuko hari igiherutse guturikira mu rusengero.

Iki gisasu cyaturikiye mu isoko rya Beni, agace kakunze kwibasirwa cyane n’ibitero by’imitwe y’inyeshyamba cyane cyane uw’iterabwoba wa ADF.

Iki gisasu cyaturikiye mu isoko rya Beni, ntiharamenyekana umubare w’abo cyahitanye, gusa abakomeretse bararenga 18.

Iki gisasu gituritse nyuma y’igihe gito hari ikindi giturikiye mu rusengero ruherereye mu gace ka Kasindi cyahitanye abantu barenga 14.

Iki gisasu cyaturitse tariki 15 Mutarama 2023, cyanakomerekeje abarenga 70, cyaje kwigambwa n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu usanzwe ukorana bya hafi n’umutwe wa ADF.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button