Amakuru

Benshi Bati yaribwee!! Scovia akomeje kuvugisha benshi nyuma y’ibihembo bya The Choice Awards

Nyuma y’uko hatanzwe ibihembo bya The Choice Awards2022 maze Alliah Cool akegukana igihembo cya influencer of the year ahigitse scovia n’abandi, abantu biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa menshii.

Abarimo Clement wakoze no kuri Isibo tv isanzwe itegura iki gikorwa yagaragaye avuga ko ngo impamvu scovia ategukanye igihembo ngo aruko Phil peter atamukunda.

DC Clement yavugaga ko igihembo cyahawe Alliah cool cyagombaga kuba cyarahawe scovia ngo ariko kubera urwango Phil peter uri mu bategura iki gikorwa, yanga scovia ngo yarakimwimye, ndetse yakomeje avuga ko kubera urwo rwango rwatumaga  uyu scovia ahabwa iminota mike mu kiganiro The choice live cyabaga kiyobowe na Phil peter.

Ibi Byose ngo byababaje uyu  mu nyamakuru wanakoze kuri Isibo tv ndetse akanatanga ibi bihembo, avuga ko rwose scovia atahawe agaciro.

Nyuma y’uyu mu nyamakuru wavuze uko abyumva abinyujije Ku muyoboro we wa YouTube, hadutse impaka Ku mbuga nkoranyambaga gusa benshi bahuriza kukuba scovia aba yaratwaye igihembo kuko ngo yarabikwiriye.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button