Pep Guardiola usaznwe utoza ikipe ya Manchester City biravugwa ko ari mubari gutuma ikipe ya Arsenal idahabwa umukinnyi w’umwongereza Declan Rice ukinira westham united, Arsenal yifuje kuva mukwa mbere.
Ikipe ya Arsenal yakunze kugaragaza ko ishaka umukinnyi wo hagati Kandi ukomeye, niyo mamvu yahisemo kujya kuganiriza Declan Rice gusa ikipe ya Westham ikomeje kumwimana, Arsenal yabwiwe na westham ko ntituzuza million 100 z’amapawundi itazabasha kubona umukinnyi Declan Rice nubwo agurishwa.
Ku munsi w’ejo Kandi ikinyamakuru sky sports cyatangaje ko ikipe ya Manchester City nayo yaba yifuza uyu musore, ibyo westham united ikibyumva yahise ibigira iturufu yo guhenda uyu musore, ndetse birashoboka ko iyi kipe yahita yongera igiciro cy’uyu musore, kiranga miliyoni 100 z’amapawundi.
Declan Rice afite amasezerano muri Westham united azarangira 2025, uwavuga ko uyu musore ari mu bakinnyi beza bakina hagati Ku isi ntiyaba abeshye, ubibwirwa n’igiciro cye.
Arsenal yatsindiye itike yo kwerekeza mu mikino ya champions league nyuma y’imyaka irenga irindwi, irifuza kugarukana ubukana muri iri rushwanywa.