Amakuru

Breaking news: Umuzamu wa mbere mu Rwanda yateye umugongo APR FC ahitamo kujya muri Lupopo

Umazamu w’ikipe y’igihugu amavubi ukinira As Kigali Ntwali Fiacre biravugwa ko yaba yamaze kumvikana ibisabwa byose ngo yerekeze  muri  saint loi Lupopo yo muri repulika iharanira demikarasi ya congo.

Amakuru dukesha Tv1 nk’uko babitangaje Ku mbuga nkoranyambaga zabo, bavuze ko uyu musore arerekeza muri iyi kipe gusimbura Umuzamu Rey mantapi wari usanzwe ukinira iyi kipe,  nyuma y’uko shampiyona yo mu Rwanda irangiye.

Amakuru aravuga ko uyu musore azatangwaho arenga million  80 z’amadorali y’amerika akajya afata umushara ungana n’ibihumbi bitandatu na maganatanu by’amadorali.

Uyu musore umaze iminsi ariwe uyoboye abandi mu ikipe y’igihugu amavubi yifuzwaga bikomeye n’ikipe ya APR FC yanahozemo mbere y’uko yerekeza muri As Kigali.

Amakuru avuga ko umuhagarariye yageze mu Rwanda kurangiza iyi transfer, ntagihindutse Ntwari Fiacre araba akina muri shampiyona ya congo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button